ITANGAZO RYO KURANGISHA

Umuryango wa Mukabatsinda Marthe utuye mu karere ka Ruhango, umurenge wa Ruhango, akagari ka Buhoro, umududugu wa Nyangandika urarangisha umwana we w’umuhungu witwa Sindikubwabo Michel ufite uburwayi bwo mu mutwe. Yavutse mu mwaka 1989. Ni mukuru nk’uko mumubona ku ifoto kuko ubu afite imyaka 37. Yabuze ku wa 15/7/2025.

Umuryango wakoze uko ushoboye muri iki gihe cyose gishize ubaza hirya no hino ariko ntacyo byafashe. Niyo mpamvu twifuje ko mudufasha kugeza ubu butumwa mu ma groupe atandukanye kugira ngo mudufashe gushakisha. Uyu Michel akunda kuba agaragara ahetse imbunda yikorera mu biti akazirikaho imyenda. Amakuru duheruka ni uko inzego z’umutekano zamubonye muri Nyungwe tugezeyo turamushaka turamubura.

Uwamubona yadushakira kuri izi numero zikurikira:

  • Tel: 0785553303 (umuvandimwe we; Vital HAKIZIMANA)
  • Tel: 0790173047(Mukabatsinda Marthe, mama we)
  • Tel: 0783116328 Marc NDAGIJIMANA (UMUTURANYI)

 Murakoze mugire umunsi mwiza kandi uzamubona azahembwa bishimishije

Marc N. a novelist, French and English eBooks writer, essayist, poet and dramaturge has completed his Bachelor Degree in Literature in English with Education from UR-College of Education in 2012.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Subira Ahabanza